Jobs Victoria ifasha abantu gushaka akazi ikanafasha abakoresha gushaka abakozi bakeneye.

Ushobora guhura n'inzobere ya Jobs Victoria hafi y'aho uherereye. Tunatanga kandi ubufasha, amakuru ndetse tukanakugira inama hifashishijwe ikoranabuhanga no kuri telefone.

Serivisi za Jobs Victoria ku bantu bashaka akazi

Urimo gushaka akazi? Izi serivisi z'ubuntu zishobora kugufasha.

Abavugizi ba Jobs Victoria

Umuvugizi wa Jobs Victoria ashobora kugufasha gushaka akazi. Umuvugizi ashobora:

 • kugufasha gushaka ubufasha, amahugurwa cyangwa ubumenyi ukeneye kugira ubone akazi
 • kugufasha gushaka akazi ku rubuga rwa murandasi rwa Jobs Victoria
 • kugusangiza amakuru y'uko wabona akazi
 • kuguhuza n'izindi serivisi nk'ubufasha ku myubakire cyangwa ubujyanama.

Kuvugana n'umuvugizi, hamagara umurongo wa Jobs Victoria kuri 1300 208 575 cyangwa ukoreshe ikarita yacuurebe umuvugizi ukwegereye.

Abahugura ba Jobs Victoria

Abahugura ba Jobs Victoria bafasha abantu bashatse akazi igihe kinini. Banafasha kandi bahuye n'imbogamizi zituma bibakomerera kubona akazi. Uhugura ashobora:

 • kugufasha kwitegura akazi
 • kugufasha gukora umwirondoro no gusaba utuzi
 • kugufasha kwitegura ikizamini cy'akazi mu buryo bw'ikiganiro
 • kuguha ubufasha mu gihe cy'amezi atandatu ya mbere mu kazi gashyashya.

Kuvugana n'uhugura, hamagara umurongo wa Jobs Victoria kuri 1300 208 575 cyangwa ukoreshe ikarita yacuurebe uhugura ukwegereye.

Abajyanama mu by'akazi ba Jobs Victoria

Abajyanama mu by'akazi ba Jobs Victoria bafasha abantu bashaka akazi, bakeneye akandi kazi cyangwa abashaka guhindura ibyo bakoraga. Umujyanama mu by'akazi ashobora:

 • kugufasha guteganya ibyo ukora
 • kugufasha gusobanukirwa ubumenyi n'imbaraga byawe
 • kugufasha gutegura ubusabe bw'akazi
 • kuguhuza n'izindi serivisi z'ubufasha mu by'akazi.

Ushobora guhura n'umujyanama mu by'akazi hafi n'aho uherereye cyangwa ugafata mbere gahunda ikorewe kuri telefone. Hamagara 1800 967 909 usabe mbere gahunda yo kubonana n'umujyanama mu by'akazi.

Urubuga rwo kuri murandasi rwa Jobs Victoria

A Urubuga rwo kuri murandasi rwa Jobs Victoria ni serivisi itangirwa ubuntu aho ushobora gushakisha no gusaba gasaba utuzi.

Gushakisha akazi kanda hano.

Gusaba akazi, ukeneye kwiyandikisha. Kwiyandikisha birihuta kandi biroroshye. Iyandikishe hano.

Umaze kwiyandikisha ku rubuga rwa murandasi, uzahabwa imenyesha rijyanye n'akazi gashyashya gahuye n'ako wifuza ndetse n'aho uherereye.

Umurongo wa Jobs Victoria

Niba wifuza ubufasha bwerekeye no gushaka akazi cyangwa ufite ikibazo kuri serivisi za Jobs Victoria, hamagara ku murongo wa Jobs Victoria kuri 1300 208 575 (kuva saa 9:00 za mugitondo kugera saa 5:00 z'umugoroba, kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu).

Serivisi za Jobs Victoria ku bikorera

Urubuga rwo kuri murandasi rwa Jobs Victoria

Urubuga rwo kuri murandasi rwa Jobs Victoria ni serivisi itangirwa ubuntu aho abikorera bashobora gushakira abakozi gutangariza utuzi. Kanda hano wandikishe ibyo ukora hanyuma utangire gushaka abakozi.

Ubufasha mu gushaka abakozi

Abafatanyabikorwa ba Jobs Victoria bashobora gufasha abikorera mu gushaka abakozi. Guhabwa ubufasha bwo gushaka abakozi ku buntu, shaka umufatanyabikorwa wa Jobs Victoria ukwegereye:

Abafatanyabikorwa ba Jobs Victoria bashobora gufasha abakozi bawe bashya babigisha banabahugura, kugirango bamenye neza niba bujuje ibisawa mu kazi kawe.

Umurongo wa Jobs Victoria

Niba wifuza ubufasha bwerekeye no gushaka abakozi cyangwa ufite ikibazo kuri serivisi za Jobs Victoria, hamagara ku murongo wa Jobs Victoria kuri 1300 208 575 (kuva saa 9:00 za mugitondo kugera saa 5:00 z'umugoroba, kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu)

Serivisi z'umusemuzi

Niba ukeneye umusemuzi:

 • Hamagara ku murongo wa Jobs Victoria kuri 1300 208 575 (kuva saa 9:00 za mugitondo kugera saa 5:00 z'umugoroba, kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu) hanyuma tuzaguhuza n'umwenegihugu agufashe muri serivisi zo guhindura inyandiko no gusemura (TIS).
 • Cyangwa uhamagare TIS kuri 131 450 hanyuma bazahita baduhamagara ku murongo wacu.